Madam Kagame ati” umugabo ashyire umugore we imbere ya byose”

Madam Jeannette Kagame yabwiye abagabo gushyira abagore babo imbere ya byose uretse Imana Rurema, kuko byubaka icyizere n’umutekano mu mugore. Yibukije abagore kudasuzugura imbaraga z’ururimi n’amagambo batura ku ngo zabo.

Yifashishije igitabo cyanditswe na Michelle Obama, umufasha w’umukuru w’igihugu yabwiye abitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu ko umubano mwiza w’abashakanye udapfa kubaho gusa ahubwo bisaba kubiharanira.

Yagize Ati “Bimwe mu byo nasomye nagira ngo mbasangize uyu munsi birimo inyandiko yanditswe na Michelle Obama yise ’Hardcore Truth about Marriage’, ugenekereje mu Kinyarwanda twavuga ko ari nk’ Ukuri kw’ingenzi ukwiye kumenya ku mubano w’abashakanye”.

‘Nta gihangayikisha umugore nko kumenya ko hari undi mugore wagerageza kumuhiga mu gushaka igikundiro no gutoneshwa ku mugabo we. Bishengura umutima. Birenze gutukwa. Bitesha agaciro ndetse ubigirirwa yumva asuzuguwe. Murinde abagore banyu guhangayika.’

Yakomeje avuga ko ‘Umubano w’abashakanye ugirwa mwiza nuko abashakanye bashyize hamwe ndetse biyemeje ko kugera ku ntsinzi bashyize hamwe ari byo bifite agaciro kurusha ko umwe atsinda wenyine. Umubano mwiza w’abashakanye ntabwo upfa kubaho gusa ahubwo bisaba kubiharanira.’

‘Zirikana ko abana bawe bakureba, bakwigiraho&bagufatiraho urugero kuri byinshi birimo imibanire n’uwo mwashakanye, urukundo, uko ubasha kwiha intego,ubudahemuka ndetse n’ibijyanye n’urugo muri rusange. Bereke ibyiza,ubatere inyota yo kuzubaka nabo ingo zabo.’

Yavuze ko Ku bagabo bashatse, Impamvu abandi bagore basa neza mbese bizihiwe ari uko hari umuntu ubakunda kandi akabitaho. Ubusitani butoshye ni ubwuhirwa. Aho guhora urangariye inyuma y’uruzitiro aho ubusitani butoshye.

Yagize ati “Utangire wuhirire ubusitani bwo mu rugo rwawe kandi ubikore kenshi. Nta mugabo utamenya gushima no gukunda umugore mwiza ariko bisaba umugabo nyakuri kugira ngo ahindure umugore we uw’igikundiro kandi ushimwa na bose.”
Yavuze ko iyo umugabo ashyira umugore we imbere ya byose uretse Imana Rurema, byubaka icyizere n’umutekano mu mugore, ari nacyo buri mugore yifuza.

Yagize ati “Umubano mwiza w’abashakanye ntuhera ku kuba abantu bafite inzu nini cyane, amafaranga, imodoka cyangwa n’ubundi butunzi bwinshi. Bisaba kubwizanya ukuri, ubudahemuka, kwikunda no gukunda mugenzi wawe, byose bigaherekezwa no gushyira Imana muri byose mukora.”

Yunzemo ati “Ujye usengera uwo mwashakanye iteka, mu gitondo, ku manywa ndetse no ku mugoroba. Ntugategereze kumusengera ari uko yashutswe cyangwa ari uko yagize ibyago. Shyigikira uwo mwashakanye kandi urinde urugo rwawe ukoreshe uruzitiro rw’amasengesho.”

‘Uzirikane ko abantu wiyegereza/ b’inshuti zawe za hafi bagira uruhare rukomeye mu kuyobora uko umubano wawe n’uwo mwashakanye ugenda. Inshuti zishobora kukubakira ariko zishobora no kugusenyera. Ujye uhitamo inshuti ubanje gushishoza.’

Yahamije ko ‘Urugo ntirushobora kubakwa n’umuntu umwe, mu gihe mugenzi we ahugijwe no gusenya umubano wabo. Urugo ruba rwiza ari uko umugabo n’umugore bakora byose bashyize hamwe, kandi bafite intego imwe yo kugira umuryango mwiza.’

Yakomeje agaragaza ko ‘Ibyiza by’uwo mwashakanye ntukajye na rimwe ubifata nk’ibyoroshye cyangwa ibisanzwe. Ubudahemuka bwe ntukabufate nko kwiheba ngo utekereze ko ari byo bituma akubera mwiza. Uramutse ari uko ubigenje igihe cyazagera ukicuza kuba waratakaje umuntu w’ingenzi.’

‘Ujye witondera inama ugirwa n’inshuti zawe zitarubaka ingo. Nubwo inama bakugira ari nziza & bakubwiza ukuri, akenshi bakubwira ibyo batekereza nk’inama zagufasha ariko kuko bataraba mu buzima nk’ubwo ubayemo hari byinshi baba badasobanukiwe.’

Yagize ati “Niba koko ukeneye inama zizagufasha kubaka, ujye wegera indi miryango y’abashakanye, bakuze ndetse basenga. Abo nabo baba barahuye na byinshi byabagoye, bakigishwa n’iminsi ndetse bagakomezwa no kunesha/gutsinda ibyabagerageje.”

Yibukije abagore kudasuzugura imbaraga z’ururimi n’amagambo batura kun go zabo. Ururimi rufite ububasha bwo kububakira cyangwa kubasenyera.

Yagize ati “Ntukiyemerere gukoresha ururimi rwawe uvuga nabi umugabo wawe, haba uko agaragara, icyubahiro cye ndetse n’imiromo akora & yifuza gukora. Wemerere Imana ikoreshe ururimi rwawe mu kubaka umuryango wawe, guhimbaza ibyiza by’uwo mwashakanye no kumusabira umugisha.”

Ibi umufasha w’umukuru w’igihugu yabigarutseho mu masengesho yo gusengera igihugu yahawe insanganyamatsiko ‘Kubaka umuryango muzima kandi ugamije kubaka igihugu cyiza’, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yatanzemo ikiganiro cyihariye cyiswe ‘Conversation with the First Lady’, cyayobowe n’Umushumba Pst Didier Habimana.

Muri iki kiganiro Jeannette Kagame yashimiye ubuyobozi bw’ihuriro rya Rwanda Leaders’ Fellowship, bwateguye uyu mwanya, kugira ngo abayobozi bakiri bato baganire ku ‘Kubaka umuryango muzima kandi ugamije kubaka igihugu cyiza’.

Aya masengesho abaye ku nshuro ya 25, yatangijwe na Rwanda Leaders Fellowship, atanga umwanya wo kuganira ku bikorwa by’umwaka ushize, gushyiraho ingamba zo gukora neza kurushaho mu mwaka ukurikiyeho, banasengera igihugu ndetse n’abayobozi mu nzego zose.

Madam Jeannette Kagame yabigarutseho mu kiganiro cyihariye cyiswe ’Conversation with the First Lady’

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO