Madamu perezida wa Ukraine yavuze amagambo yakoze ku mitima ya benshi

Madamu perezida wa Ukraine ’Olena Zelenska’ yavuze amagambo akomeye aho yari ahantu atifuje gutangaza ku bw’impamvu z’umutekano we.

Uyu mugore w’imyaka 44 yakomoje ku bikorwa by’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine aho bimaze guhitana abaturage benshi, aho 71 muri bo ari abana, abyita itsembabwoko.

Yakomeje avuga ati:"Amerika n’isi yose ’MUHAGARIKE INTAMBARA.’

Yasoje avuga ati:" Ubutumwa bwanjye buhuye cyane n’ubundi busanzwe butangwa n’isi yose. Ni amagambo abiri gusa: MUHAGARIKE INTAMBARA.

Yasoje avuga ko atabasha gutanga ubutumwa mu mashusho cyangwa mu ijwi kuri telefone bitewe n’impamvu z’umutekano we.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO