Madonna yahagaritse igitaramo cya kabiri asaba abantu kutarira

Icyamamare mu njyana ya Pop Madonna yahagaritse ikindi gitaramo yarafite mu murwa mukuru wa Portugal I Lisbon, umujyi watumye akora Alubumu ye nshya yitwa ‘Madame X’ asaba abantu kutarira.

Ushinzwe kwamamaza ibitaramo bya Madonna, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko uyu muhanzikazi yagize ikibazo cy’imvune itari gutuma akora iki gitaramo.

Yagize ati: “Turicuza cyane gutenguha abafana bitewe n’uko tutazagaragara mu gitaramo, umunota wa nyuma ukaba uhinduye gahunda yose, turashimira abifurije Madonna gukira.”

Iki ni gitaramo cya kabiri Madonna ahagaritse cyagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo kuva mu bitaramo bizenguruka Uburayi,byari gukomereza I Lisbon yanabaga kuva mu mwaka 2017.

Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze Madonna w’imyaka 61 y’amavuko, yagize ati: “Mumbabarire, nagombaga kubihagarika iri joro”.


Imvune ya Madonna ntimwemerera gukora ibitaramo

Ibi abivuze nyuma y’aho n’ubundi ku cyumweru gishize yari yahagaritse ikindi gitaramo yagombaga gukorera ahitwa ‘Lisbon’s Coliseu dos Recreios’ aho yavugaga ko agomba kumvira ibyo umubiri we uri kumutegeka, akaruhuka.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru, Madonna yagerageje kugaragaza ibihe ari kunyuramo ubwo yashyiraga videwo kuri Instagram ye arimo azamuka ingazi yitwaje imbago, bigaragara ko yavunitse cyane.


Yatangiye uburyo bwo kuvurwa hakoreshejwe ubukonje bwinshi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO