Maitre Dodiane yasohoye amashusho y’indirimbo yakoreye mu bukwe bw’inshuti ye

Umuhanzi Ngarukiyintwari Jean De Dieu ukoresha izina rya Maitre Dodiane mu muziki yasohoye indirimbo nshya yise Birabaye avuga ko amashusho y’ayo yayafatiye mu bukwe bw’inshuti ye.

Uyu musore uzwiho gukora indirimbo nyinshi ziganjemo inkuru z’ukuri yatangarije Genesisbizz ko igituma akunda gukora indirimbo zivuga Inkuru z’ukuri abashaka gutanga ubutumwa buvuga ku buzima ducamo buri munsi kugira ngo sosiyete nyarwanda ibashe gukomeza gutera imbere.

Akaba ariyo mpamvu yatumye yifashisha abageni b’inshuti ze mu ndirimbo ye, Birabaye.

Ati "Ino ndirimbo narayanditse ndayikora muri studio ariko nirinda kuyishyira hanze kuko harimo inkuru ishobora kugorana kubona amashusho ariko nyuma naganiriye n’inshuti yanjye yari ifite ubukwe nyisaba ko nazataha ubukwe ifite nkakoreramo amashusho maze we ‘umugore baranyemerera , ibintu byose bigenda neza nabo barishima kuko nafashe n’umwanya wo kubaririmbira ku nzira y’urukundo rwabo kuva bakunda kugeza ubukwe bubaye."

Yakomeje agira ati “Ntibyari byoroshye gufata umuntu utunganya amafoto ukamujyana hirya y’umujyi gato mu karere ka Gasabo aziko mugiye gufata amashusho y’indirimbo akisanga mwatashye ubukwe gusa byakozwe neza kugeza indirimbo isohotse nkaba nshimira buri wese witanze kugira ngo iyo ndirimbo ijye hanze."

Maitre Dodiane yakoze izindi ndirimbo nka ndirimbo ze nka Byanyabyo, Narabyemeye, Isoni Hobe, Iruhande, Akamesage n’izindi.

Indirimbo Birabaye yakozwe mu buryo bw’amajwi na producer Heavy Kick naho amashusho atunganywa na AB Godwin.

Maitre Dodiane ni umwe mu bahanzi bari gukorana imbaraga kugirango amenyekane

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO