Maja Salvador mwamenye cyane muri Wildflower yamaze kwambikwa impeta

Maja Salvador ni umukobwa watwaye imitima ya benshi nyuma gukina muri Filime Wildflower dore ko iyi filme yanakunzwe n’abatari bakeya hano iwacu mu Rwanda,
gusa kuri ubu yamaze kwambikwa impeta n’umukunzi we bamaze igihe bakundana.

Uyu mukobwa abenshi bamumenye cyane muri filime yitwa Wildflower aho yakinagamo yitwa Lily Cruz uyu rero yamaze kwambikwa impeta n’umukunzi we Rambo Nunez aho aba bombi bari bamaze igihe kinini mu rukundo dore ko bamenyanye bwa mbere mu mwaka wa 2010.

Uyu munyabigwi ukina filime ubusanzwe akomoka mu gihugu cya Philippine, ku munsi w’ejo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yamaze kwabikwa impeta n’umukunzi we Rambo Nunez aho yatangaje kuri Instagram ye ati’’ My new beginning.

Gusa uyu musore wamwambitse impeta ntabwo azwi cyane mu myidagaduro mu gihugu cya Phillipines ahubwo yamenyekanye kubera umukunzi we Maja Salvador.

Maja Salvador abantu benshi bamumenye muri filime Wildflower aho aba yitwa Lily Cruz gusa akiyoberanya yiyita Ivy Aguas kugirango abashe kwihorera ku muryango uba waramwiciye ababyeyi.

Iyi nkuru yashyizwe hanze n’uyu mukobwa ku munsi w’ejo taliki ya 17 Mata 2022 aho yasohoye amafoto yambitswe impeta aho yagiraga ati My new Beginning .

Ibyamamare bitandukanye byahise bimwifuriza amahirwe masa we n’umukunzi we mu rugendo rw’ubuzima bwe aho twavugamo:Ruffa Guteirrez,Lovi Poe,Isabel Oli,Charlen Gonzarez,Jessy Mendiola,Jasmine Curtis,Nikki Vardes n’abandi benshi cyane.

Major Salvador yemeje ko yasubiye mu rukundo ruhamye n’umukunzi we mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka wa 2019 gusa aba bombi bamenyanye bwa mbere mu mwaka wa 2010 nkuko ikinyamakuru Rappler.com kibitangaza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO