Maki Kaji wahimbye umukino wa Sudoku yitabye Imana

Umuyapani Maki Kaji wakoze umukino ukunzwe na benshi wa Sudoku yitabye Imana ku myaka 69.

Uyu mugabo urupfu rwe rwatangajwe taliki ya 10 kanama 2021 nkuko ubuyobozi bw’inzu ye yakoreragamoya Nikoli yabitangaje.

Ubu buyobozi bwatangaje ko Maki Kaji wavumbuye uyu mukino agatuma uba ikimenyabose kw’isi mu myaka ya 1980 ko yitabye Imana azize indwara ya Kanseri yo mu miyoboro y’amaraso afite imyaka 69.

Uyu mukino wa Sudoku wavumbuwe mu kinyejana cya 18 n’umuhanga mu mibare ukomoka mu gihugu cy’ubususwisi witwa Leonhard Euler.

Uyu mukino ukinirwa mu dusanduku tugabanyijemo ibice 9 wavumbuwe mu ntangiriro za 1980 mu kinyamakuru cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko Maki Kaji aza kuwongeramo ubundi buhanga mbere yo kuwinjiza mu muco w’abayapani ndetse akanawuha amazina ari mu kiyapani.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO