Malawi:Abantu barenga 1000 bamaze guhitanwa n’indwara ya Chorela

Mu gihugu cya Malawi haravugwa inkuru ibabaje cyane aho abantu bagera ku 1000 bamaze kwamburwa ubuzima n’indwara ya Chorela ndetse abandi bagera ku 30,000 nabo bamaze kwandura.

Kugeza ubu ibitangazamakuru bitandukanye bikomeje kwandika iyi nkuru ibabaje ivugwa muri Malawi ndetse ikinyamakuru cya Reuters cyatangaje ko kugeza ubu aya makuru ajyanye n’iyi ndwara yahamijwe na Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu ariwe Khumbise Chiponda.

Kugeza ubu biravugwa ko imibare myinshi y’abishwe na Chorela muri iki gihugu ari iy’abaturage batuye mu mijyi ibiri ikomeye harimo n’umurwa mukuru Lilongwe.

Ubusanzwe igihugu cya Malawi gikunze kuvugwaho kugira isuku nkeya ndetse biravugwa ko iyi ndwara nayo ishobora guterwa n’isuku nkeya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO