Man City ishobora gutakaza Haaland mbere yo gukina na Arsenal kuwa gatatu w’iki cyumweru

Hari amakuru akomeje kwandikwa n’ibitangazamakuru bitandukanye aho birimo kuvugwa ko Erling Braut Haaland yagize ikibazo cy’imvune ubwo batsindaga Aston Villa ibitego 3-1 ndetse bikomeje uyu mukinnyi ashobora kudakina umukino uzabahuza na Arsenal kuri uyu wa gatatu.

Umutoza wa Manchester City bwana Pep Joseph Guardiola yatangaje ko atazi neza ibijyanye n’imvune ya Haaland icyakora avuga ko gahoro gahoro azarushaho kumenya amakuru ye mbere y’umukino wa Arsenal.

Erling Braut Haaland yasimbuwe igice cya mbere kirangiye ndetse nyuma yo kugongana n’umuzamu wa Aston Villa Emi Martinez ndetse kuva icyo gihe yahise atangira kwikanda mu mutwe bisa n’aho yari yagize ikibazo ku ijosi.

Uyu rutahizamu yasimbujwe umunya Argentina Julian Alvarez ndetse mu gice cya kabiri cy’umukino Man City ntabwo yongeye gutsinda ikindi gitego ahubwo byarangiye itsinzwemo igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa Aston Villa.

Ubwo yaganiraga na Sky Sports mu magambo ye umutoza wa Man City Pep Guardiola yagize ati:Mu by’ukuri ntabwo nzi neza niba Haaland hari ikibazo gikomeye afite gusa tuzareba uko bimeze mbere y’umukino wa Arsenal.

Man City yabashije gutsinda Aston Villa ibitego 3-1 harimo ibitego bya Rodri,
Ilkay Gundogan ndetse na Penaliti ya Mahrez.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino byatumye City irya insataburenge ikipe ya Arsenal aho kugeza ubu amakipe yombi atandukanyijwe n’amanota atatu gusa ndetse aba bafitanye umukino w’injyana muntu kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO