Man City itazi kuzuyaza ku isoko yamaze kugura undi mukinnyi w’igihangange ugomba gusimbura Fernandinho

Ikipe ya Manchester (The citizens)yarekuye akayabo ka miliyoni 45 z’ama pound kuri Kalvin Phillips wakiniraga ikipe ya Leeds United kugira ngo asimbure Fernandinho wamaze gusezera muri iyi kipe.

Pep Guardiola yishimiye uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko ndetse amubonamo ubushobozi buhambaye.

Uyu musore w’Umwongereza aje gusimbura kapiteni w’iyi kipe Fernandinho wari watangaje muri Mata ko azava kuri Etihad.

Mu ntangiriro z’uku kwezi SunSport yatangaje ko City izongera ingufu mu gushaka Phillips ikamukura muri Leeds United.

Uyu mukinnyi yari amaze imyaka umunani akinira ikipe ya Leeds United ndetse yabahaye ibyo yari afite byose kugirango ikipe igumane ubushobozi bwayo.

Ibiganiro bisanzwe na Phillips ntibirarangirana kuko kuri ubu ari mu biruhuko ariko biteganijwe ko bizasozwa mu minsi iri imbere yagarutse.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO