Man United na City ziratangirana ibirarane ku munsi wa mbere wa shampiyona

Mu gihe shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2020/2021 yo mu Bwongereza izatangira kuri uyu wa gatandatu, amakipe akomeye arimo Manchester City ndetse na Manchester United zo ntabwo zizakina uyu munsi wa mbere bitewe nuko ukwezi kw’ikiruhuko bemererwa na FA kutararangira.

Aya makipe yari avuye mu mikino yo ku mugabane w’I Burayi yaba Europa League Man U yarimo ndetse na Champions League Man City yakinaga ikaza gukurwamo na Lyon yo mu Bufaransa.

Premier League yemeye kubahiriza ikiruhuko cy’iminsi 30 cy’amakipe yitabira amarushanwa ya UEFA.

Manchester united yari ifitanye umukino na Burnley kuri uyu wa gatandatu, mu gihe cyo Manchester City yo yari kuzakina na Aston Villa kuri uwo munsi.

Ibyo bivuze ko ikipe ya Ole Gunnar Solskjaer noneho izatangira shampiyona yabo nshya nyuma y’icyumweru, mu rugo i Crystal Palace ku ya 19 Nzeri. Umukino wa Manchester City na Aston Villa nawo wasubitswe kubera ko yari muri kimwe cya kane kirangiza.

Imikino iteganyijwe muri iki cyumwerru ikomeye irimo ko Fulham izakira Arsenal, Liverpoool yakire Leeds ku wa gatandatu, ku wa mbere Brighton yakire Chelsea.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO