Ari Manager n’Umuhanzi, ninde BOSS w’undi? Uko abantu babyumva..

Ijambo ‘Manager’, rikoreshwa kenshi kandi henshi mu mirimo itandukanye ya buri munsi. Gusa iryo jambo rivuga umuntu [Umujyanama] uhagarariye inyungu z’ikigo runaka cyangwa se iz’umuntu ku giti cye. Hari abatirirwa barikoresha ahubwo bakita uwo muntu ‘BOSS’. Niyo mpamvu twibaza tuti “Manager w’umuhanzi, n’umuhanzi ninde wakiswe ‘Boss’?

Mu bitekerezo bitandukanye by’abantu batifuje ko amazina yabo yajya hanze baganiriye na Genesis, buri umwe afite uko afata ijambo ‘Boss’, ndetse akanasobanura uwakabaye yitwa boss hagati y’umuhanzi n’umujyanama we ‘Manager’.

Umwe yagize ati “Bose bakorera abafana, ubwo abafana nibo ba Boss”. Yakomeje avuga ko yaba umuhanzi cyangwa se manager we, badafite abafana bakunze ibikorwa byabo bitaborohera. Bityo kuri we akaba abona ko umufana ariwe wakiswe boss.

Undi nawe asobanura inshingano za manager. Ko icyo akora ari ukugira inama uwo muhanzi, gushaka amasoko, kumenya ibyinjijwe n’uburyo bigomba kugabanywa.

Ati “Umuhanzi burya niwe boss, mbese ni CEO , abandi bakaza nk’abanyamwuga (professionals ) bamufasha kugira ngo abashe kugira icyerekezo [Vision]. Aba bagomba kuba barimo ba managers bareba ibijyanye na operations na finance n’ibindi bituma umuhanzi agera kundoto ze”.

Akomeza avuga ko ibyo bikorwa ahantu bazi neza business barimo.Gusa mu Rwanda, usanga abiyita ba managers babivanga. Bagashaka kwigira ba boss ariko biterwa n’abahanzi baba batisobanukiwe cyangwa bafite impamyi yo kwamamara vuba kurusha kumenya kubanza kwisobanukirwa.

Gusa ku rundi ruhande aho abahanzi batazi imbaraga bafite [batisobanukiwe], nibwo usanga banyagwa ibiri ibyabo bakitwa ‘abagenerwa’ kandi bakabaye aribo ba boss. Iki ni ikibazo cyo gushaka kwamamara vuba no kutigirira ikizere.

Umwe mu bakurikiranira hirya umuziki wo mu Rwanda, avuga ko usanga abahanzi ntabushobozi bafite bwabafasha guha akazi abiyita ba managers babo. Iki akaba ari kimwe mu bibazo byugarije umuziki w’u Rwanda aho manager yakise umuhanzi boss, ahubwo umuhanzi akaba ariwe ubimwita kubera ko amurusha amafaranga ndetse na connections.

Rero ko umuhanzi mu busanzwe yakabaye afite abashinzwe ibikorwa, imitungo,no gushaka amasoko nta kindi gishya bazanye usibye gutuma umuhanzi agera ku ndoto.

Bimwe mu byo baba bagomba kwitaho cyane ni uguhanga udushya no gukora kinyamwuga hagamijwe ko inyungu z’umunzi zizamuka izina rye rigatumbagira na ba managers bashinzwe za operations zitandukanye bakabona uko bahembwa.

Mu bagiye bagira icyo bavuga kuri iyi ngingo, hari undi wavuze ko abona umuhanzi ariko nk’undi munyabugeni wese. Ni umu client w’umu manager.

Kuko manager afasha umuhanzi kugera ku ndoto ze. Hari igihe umuhanzi aba afite ibihangano cyangwa ari umuhanga mu kiciro cye ariko ntabe yabasha kubibyaza umusaruro. Icyo gihe aba akeneye umuntu umufasha kubyaza ya mpano ye umusaruro agashaka Manager!

Yagize ati “Ahandi managers uko bakora aba afite umuntu nk’igikoresho cye.! Ndaguha urugero: Cristiano Ronaldo ni umukinnyi mwiza ku isi ariko ntacyo ashobora gukora habe na mba atagiherewe uburenganzira na Jorge Mendez [Manager we]. Bivuze ko nta gitekerezo na kimwe Cristiano ashobora gushyira mu bikorwa manager atakigizemo uruhare cyangwa atamuhaye uburenganzira. Harya ubwo ni nde boss? Ko Boss Ari ufata ibyemezo?".

Wowe ubyumva ute? Ubivugaho iki?

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO