Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Ikipe ya Manchester City bakunda kwita The Citizens byamaze gutangazwa ko iri hafi gusinyisha umukunnyi ukiri muto witwa Maximo Peronne ukomoka mu gihugu cya Argentine.
Kugeza ubu ubwumvikane hagati y’amakipe yombi bwamaze kuba ndetse iyi kipe irifuza gusinyisha uyu musore ufite imyaka 19 y’amavuko kuko ngo afite impano idasanzwe aho ngo ashobora kuzavamo umukinnyi ukomeye cyane mu mboni za Pep Guardiola usanzwe utoza Manchester City.
Kugeza ubu ngo ikipe ya Manchester City yiteguye kugura amasezerano ye ndetse ngo afite agaciro ka Miliyoni 8 z’Ama Pound.
Manchester City igiye gusinyisha uyu mwana ukiri muto mu gihe iyi kipe bivugwa ko ifite abakinnyi bakomeye Kandi bashobora kuyihesha byose nubwo bwose itorohewe muri shampiyona kuko ubu yamaze gusigwa na Arsenal y’umutoza Mikel Arteta amanota 7 muri shampiyona y’u Bwongereza Premier League.