Manchester City iteye ibuye rimwe yica inyoni ebyiri

Ikipe ya Manchester City ni ikipe ikomeje kwiyubaka bikomeye dore ko yamaze kumvikana na Rutahizamu ukomeye cyane izwiho gutsinda ibitego byinshi ariwe Erling Haaland ukomoka mu gihugu cya Norway.

Ikinyamakuru The Athletic kiri mu bitangazamaku bivuga amakuru y’impamo cyamaze gutangaza ko ikipe ya Manchester City yaba yamaze kumvikana n’umukinnyi Erling Haaland aho byitezwe ko muri iki cyumweru birajya k’umugaragaro.

Erling Haaland bivugwa ko yamaze kumenyesha ikipe ya Borrusia Dortmund ko agomba kwerekeza muri Manchester City ubwo shampiyona izaba irangiye ndetse n’ubushobozi bwa Manchester City buvuga ko bwiteguye gutanga amafaranga yose akenewe ngo uyu mukinnyi aze.

Ni mu gihe kandi ikipe ya Manchester City irimo no gusaba umutoza wayo Pep Guardiola ko yasinya amasezerano mashya y’imyaka 6 kugirango arusheho gufasha iyi kipe kubaka ibigwi bitandukanye.


Reba ibitego 5 bidasanzwe bya Erling Haaland

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO