Manchester City nyuma yo gutsindwa n’umutoza w’umwungiriza ubu noneho ishobora gufatirwa ibihano bikomeye

Ikipe ya Manchester City y’umutoza Pep Guardiola ishobora guhabwa ibihano bikomeye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza nyuma yo gusanga ishobora kuba yarakoresheje ku isoko ry’abakinnyi amafaranga arenze urugero bityo ikaba yabihanirwa.
Kuri ubu manchester City irimo kuvugwaho kuba yafatirwa ibihano ku isoko ry’abakinnyi nyuma yo kunanirwa ku munsi w’ejo gutsinda ikipe ya Tottenham mu mukino wa shampiyona aho byatumye iguma ku mwanya wa Kabiri ikaba ikirushwa na Arsenal amanota agera kuri atanu.
Hari amategeko yagenwe aho buri kipe igira ubushobozi bwo kugura abakinnyi bitewe n’uburyo yunguka ku isoko ndetse iyo ikipe itanga amafaranga menshi kurusha ayo yinjiza ishobora gufatirwa ibihano ndetse kugeza ubu ibyo Manchester City irimo kuregwa ntabwo birasobanuka neza kuko abenshi bakurikirana iyi kipe bavuga ko imigurire yayo n’imigurishirize ari nta makemwa.
Kugeza kuri ubu ikipe ya Manchester city biravugwa ko ifashwe n’iki cyaha ishobora gukurwaho amanota runaka cyangwa igahanishwa guhagarikwa mu marushanwa y’i Burayi.