Manchester City yafashe Manchester United irayimesa irangije irayikamura iyanika ku zuba ririnda riyirengeraho

Mu gihugu cy’Ubwongereza byari ibirori bikomeye kuko amakipe abiri ahora ahanganye imwe yigirije kuyindi nkana dore ko Manchester City yandagaje bikomeye Manchester United ikayinyagira ibitego 6-3.

Ku kibuga Etihad Stadium ku isaha ya 15:00 umusifuzi Michael Oliver yatangije umukino wahuzaga ikipe ya Manchester City na Manchester United maze ikipe imwe yandagaza indi.

Abakunzi ba Manchester United baguwe nabi n’uyu mukino kuko ikipe yabo yatsinzwe ibitego 6-3,aho Ibitego bya Manchester Citybyatsinzwe n’abakinnyi babiri aribo Phil Foden na Erling Haaland.

Igitego cya mbere cya Manchester City cyatsinzwe na Phil Foden, kubera uguhagarara nabi kwa ba myugariro ba Manchester United, barimo Lisandro Martinez na Raphael Varane.

Ku munota wa 34, Erling Haaland yabonye igitego cye cya mbere mu mukino, cyari icya kabiri ku ikipe ye.

Haaland uri gukinana neza mu kibuga na Kevin De Bruyne nyuma y’iminota itatu gusa yamuhaye undi mupira atsinda ikindi gitego cya gatatu.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira kandi, Erling Haaland yahereje mugenzi we Phil Foden umupira atsinda igitego cya kane igice cya mbere kirangira gutya ari bitego 4-0.

Mu gice cya kabiri umutoza Erik Ten Hag yikubise agashyi ashyiramo ibitego bitatu. Uyu mutoza yakoze impinduka muri iki gice ashyiramo Victor Lindelof, Anthony Martial, Casemiro, Luke Shaw na Fred.

Manchester United ibifashijwemo na rutahizamu wayo Anthony Martial wari wagiyemo asimbura, yatsinze ibitego bibiri n’ikindi cyatsinzwe na Antony bakuye muri Ajax.

Uyu mukino warangiye Manchester City itsinze ibitego 6-3 ,ndetse umutoza Ten Hag yavuze kuri Cristiano Ronaldo yanze kumushyira mu kibuga ku bw’icyubahiro amugomba.






Erling Braut Haaland akomeje kwesa imihigo dore ko amaze gutsinda ibitego 14 mu mukino 8 amaze gukina muri shampiyona

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO