Manchester City yamaze kongerera amasezerano mashya umutoza wayo Pep Guardiola

Ikipe ya Manchester City yamaze kongerera amasezerano umutoza Pep Guardiola agomba kumugeza mu mwaka wa 2025 kuwa 30 Nyakanga.

Pep Guardiola yongerewe amasezerano nyuma yo kwitwara neza kuva yasinyira iyi kipe mu mwaka wa 2016 ubwo yari aturutse mu ikipe ya Bayern Munich mu gihugu cy’Ubudage.

Hamwe na Manchester City Pep Guardiola yabashije gutwarana n’iyi kipe ibikombe bigera kuri 4 bya shampiyona y’u Bwongereza Premier League nubwo bwose kugeza ubu atari yabasha guhesha iyi kipe igikombe cya Champions League.

Akimara gusinya amasezerano mashya Pep Guardiola yatangaje ko ikipe ye igiye kurushaho kugira ibihe byiza nk’uko babashije kubikora mu bihe bitambutse.

Uyu mutoza yaboneyeho arerura avuga ko yiteguye no kurwanira igikombe cya Champions League kugeza ubu atari yabasha guhesha ikipe ye.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO