Manchester City yiteguye kugura umukinnyi Haaland kuri Miliyoni 75 z’Amayero nk’uko amasezerano ye abiteganya

Nyuma yo kunanirwa gusinyisha umukinnyi Harry Kane umwaka ushize ubu noneho ikipe ya Manchester City yiyemeje kugura umukinnyi wa Dortmund Erling Haaland ku mafaranga angana na Miliyoni 75 nk’uko bikubiye mu masezerano ye.

Uyu mukinnyi Haaland anakomeje kwifuzwa bikomeye n’ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne gusa iyi kipe itangaza ko uwo irangamiye cyane ari Umufaransa Kylian Mbappe ukinira ikipe ya PSG.

Amakuru dukesha Dail Mail muri iki gitondo avuga ko ikipe ya manchester City yafashe umwanzuro wo kugura amasezerano y’uyu mukinnyi dore ko mu masezerano ye hakubiyemo ko umwifuza wese agomba kuzana Miliyoni 75 z’Amayero.

Kuba uyu mukinnyi yagurwa miliyoni 75 z’Amayero abenshi basesengura bijyane n’umupira w’amaguru bemeza ko iki giciro ari gito cyane hashingiwe ku bushobozi bw’uyu rutahzamu kuri ubu ukinira ikipe ya Dortmund mu gihugu cy’Ubudage.

Magingo aya uyu muknnyi Haaland afite imyaka 21 y’amavuko ndetse ahagarariwe na Mino Raiola nk’ushinzwe kumushakira isoko gusa biravugwa ko uyu mukinnyi agomba kujya ahembwa ibihumbi 500 by’Amapawundi nibura buri cyumweru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO