Manchester City yiyambaje umunyamategeko w’igihangange kugirango ayikure mu mazi abira

Kugeza ubu Manchester City y’umutoza Pep Guardiola yamaze gushyiraho umunyamategeko karahabutaka ugomba kuyifasha guhangana n’ibibazo bitandukanye irimo nyuma yo kuregwa ibirego bitandukanye bijyanye no kwica amategeko ajyenga shampiyona y’u Bwongereza.

City y’umutoza Guardiola ishinjwa gukora amanyanga ndetse kugeza ubu bivugwa ko mu myaka igera ku 9 yayimaze ikora amanyanga hagati y’umwaka wa 2009 na 2018 ndetse bivugwa ko yatangiye kwica amategeko ubwo yatozwaga n’umutoza Roberto Machini.

Kugeza ubu Manchester City irimo gushinjwa amakosa agera ku 100 ndetse kuri ubu biravugwa ko iyi kipe nihamwa n’ibi bihano ishobora guhabwa ibihano bidasanzwe harimo no kuba iyi kipe yasubizwa mu cyiciro cya kabiri cyangwea ikaba yakurwaho amanota.

Nyuma y’aya makuru mabi City yahise isohora itangazo rivuga ko nta kibi yakoze ndetse nyuma y’aho yahise ishyiraho umunyamategeko ukomeye cyane aho igiye kujya imuhemba umushahara ungana n’uwa Kevin De Bryune.

Umunyamategeko wubashywe cyane,Lord Pannick KC niwe wa mbere yahise iha akazi ngo ayifashe gusukura izina ryayo.

Uyu mugabo niwe wunganiraga uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza,Boris Johnson,mu birego yashinjwaga byo gukora ikirori mu gihe cya Covid-19.

Biravugwa ko ikipe ya City igiye guhemba akayabo kadasanzwe Lord Pannick kuko ngo ku munsi azajya ahembwa ibihumbi 80,000 by’amapawundi hanyuma ku cyumweru ahembwe ibihumbi 400,000 by’amapawundi.Uyu mushahara ungana nuwo iyi kipe ihemba kizigenza Kevin de Bruyne.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO