Manchester United ibyayo byadogereye abafana batangiye kwitana ba mwana

Abafana b’ikipe ya Manchester United ntabwo bagishoboye no kwihanganirana kuko nabo ubwabo hagati yabo batangiye gukozanyaho nk’uko byagaragaye ku munsi w’ejo nyuma y’umukino bari bamaze gutsindwamo na Brighton ibitego 2-1.

Ubwo Manchester United yatsindwaga n’ikipe ya Brighton ibitego 2-1 ku kibuga Old Trafford abafana bananiwe kubyakira hagati yabo bituma batangira kurwana karahava.

Hari amwe mu mashusho yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga abafana 2 ba Manchester United barimo gutana mu mitwe.

Intandaro y’ibi byose ni umusaruro muke ukomeje kugaragara mu ikipe ya Manchester United dore ko no mu mukino ufungura shampiyona iyi kipe yananiwe gutsinda ikipe ya Brighton.

Ibi bikomeje gututumba kandi mu gihe Cristiano Ronaldo nawe yakomeje kugaragaza ko atishimiye gukinira iyi kipe ikomeje gukambakamba nyuma yo kunanirwa kugura abakinnyi bashya kandi bakomeye.

Umukinnyi wa Brighton witwa Pascal Gross yatumye inzozi z’umutoza Ten Hag zicyendera bituma atuma iyi kipe itangira umwaka mushya w’imikino ikambakamba.

Nyuma yo gutakaza umukino we wa mbere umutoza Ten Hag yagize ati "Aka kazi ni nk’ ikuzimu.

Mu byukuri ni ugusubira inyuma, Birababaje cyane kandi tugomba guhangana nabyo.

Ntabwo nanyuzwe rwose, kuko dutsinzwe kandi ntabwo byari ngombwa. Twari dukwiye gukora ibintu neza.

Twatakaje imipira ibiri mu buryo bworoshye kandi byari ikosa rikomeye. Twasobanuye neza uko twakemura ibibazo. Ntibyari ngombwa.

Tugomba gufata amasomo kandi tukayigiraho vuba. Ntabwo dufite umwanya kandi tugomba kugaruka. ”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO