Manchester United igiye kongera kuba intare batinya kuko igiye kugura umukinnyi wa Miliyoni 100 wifuzwa n’amakipe uruhuri

Umwongereza Jude Bellingham arimo kwifuzwa bikomeye cyane n’ikipe ya Manchester United ndetse ngo yiyemeje kumutangaho agera kuri Miliyoni 100 z’Ama Pound kugirango abe yakwerekeza muri iyi kipe ndetse yirengagize amakipe arimo Real Madrid n’izindi

Ibi biravugwa mu gihe iyi kipe ya Manchester United itangiye kugaruka mu bihe byiza dore ko yari yatangiye nabi shampiyona y’Ubwongereza igatakaza imikino 2 ya mbere yabanzaga.

Mu mwaka wa 2020 ikipe ya Manchester United nabwo yari yifuje Jude Bellingham ariko aza kuyitera umugongo ahitamo kujya mu Budage muri Borussia Dortmund

Gusa kuri ubu biravugwa ko iyi kipe noneho yiteguye gushora akayabo kataratangwa n’indi kipe iyo ariyo yose kugirango begukane uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubwongereza.

Ikinyamakuru The Mirror gitangaza ko, Erik Ten Hag abona uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko nk’uwamufasha gutwara ibikombe bitandukanye bikinirwa mu gihugu cy’Ubwongereza.

Kuva mu mwaka wa 2020 Jude Bellingham amaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza inshuro 17 ndetse kuri ubu akomeje kwitwara neza mu ikipe ya Dortmund.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO