Manchester United ikomeje gukambakamba nyuma yo kunganya n’ikipe ya Chelsea

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Arsenal Manchester United yongeye kubura andi manota abiri cyakoza itahukana inota rimwe mu mukino wayihuzagamo n’ikipe ya Chelsea.

Magingo aya ikipe ya Manchester United ihagaze ku myanya wa gatandatu ndetse abahanga mu by’umupira w’amaguru bahamya ko iyi kipe ishobora no kuzakomeza ijya mu myanya y’inyuma dore ko isatiriwe n’amakipe menshi.

Mu mukino wo kuri uyu mugoroba iyi kipe yaje yishyura igitego yari imaze gutsindwa aho kugeza ubu umukinnyi Christiano Ronaldo akomeje kwerekana ko nta mwami upfa.

Umukinnyi Cristiano Ronaldo Aveiro do Santos niwe wahomboye igitego bari batsinzwe bituma umukino urangira utyo.

Magingo aya ikipe ya Manchester United isigaje imikino itatu yo gukina muri shampiyona mu gihe amakipe ayiri inyuma byegeranye afite imikino mike.

Ikipe ya Manchester United ugomba gutangira gutozwa n’umutoza aTen Hag muri uku kwezi kwa Kamena aho bamwitezeho kugarura iyi kipe I buntu.


Ku myaka 37 y’amavuko Cristiano Ronaldo yatsindaga igitego cye cya 17 aho akomeje kwerekana ko agishoboye guconga ruhago.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO