Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Umugabo ukomeye cyane kandi ufite sosiyete yitwa Ineos ariwe Jim Ratcliffe yatangaje ko yiteguye kwinjira mu bahatanira kugura ikipe ya Manchester United dore ko iyi kipe imaze igihe kitari gito mu maboko y’Abanyamerika
Inkuru ijyanye n’igurwa rya Manchester United yafashe indi ntera nyuma y’uko abitwa Family Glazers bamaranye iyi kipe igihe kitari gito batangaje ko biteguye kureba uburyo bayishyira ku isoko ndetse iyi nkuru yatangiye gusakara kuva mu kwezi k’ugushyingo umwaka ushize.
Umuvugizi wa Inoes ya bwana Jim Ratcliffe mu magambo ye yatangaje ko biteguye kwinjira mu rugamba rwo guhatanira kugura ikipe ya Manchester United.
Uyu mugabo kandi si ubwa Mbere agerageza gushora imari ye mu makipe kuko umwaka ushize yari yagerageje kwibikaho ikipe ya Chelsea ariko biramwangira.
Uyu mugabo ni umwe mu bantu bakomeye cyane kandi batunze agatubutse mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse ni umwe mu bafana bakadasohoka b’ikipe ya Manchester United.
Kugeza ubu Manchester United ishaka kugurwa ni ikipe irimo kwitwara neza dore ko baherutse gutsinda umukeba bahuje umujyi ariwe Manchester City yari imaze iminsi myinshi yarabagize akarima kayo.