Manchester United kubera gususumira mu bijyanye no kwiyubaka biravugwa ko Cristiano Ronaldo ashobora kuyitera uw’inyuma

Kizigenza Cristiano Ronaldo ukomoka mu gihugu cya Portugal biravugwa ko ashaka gutera uw’inyuma ikipe ya Manchester United akerekeza mu ikipe ishobora kwitabira Champions League mu rwego rwo gukomeza kwesa imihigo muri iri rushanwa.
Ikipe ya Manchrester United ntabwo yabashije kubona itike yo gukina Champions League ndetse kubera iyo mpamvu biravugwa ko kizigenza Cristiano Ronaldo ashobora kuyisohokamo akerekeza muri Bayern Munich yo mu gihugu cy’Ubududage.
Ibi birahwihwiswa nyuma y’aho ikipe ya Bayern Munich yamaze gusinyisha umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Senegal wari usanzwe ari umukinnyi wa Liverpool ariwe Sadio Mane.
Ibitangazamaku bitandukanye byandikirwa mu gihugu cya Portugal biravuga ko Cristiano Ronaldo ashobora Kuva mu ikipe ya Manchester United muri iyi mpeshyi kubera kudashyira imbaraga mu kugura abakinnyi bashya.
Ibinyamakuru bitandukanye biravuga ko hari amahirwe menshi yuko uyu mukinnyi w’imyaka 37 y’amavuko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’Ubudage.
Ibi kandi byongeye kwandikwa na Dail Mail aho nayo yanditse ko Cristiano ashaka gusohoka muri Manchester United akerekeza muri Bayern Munich.
Cristiano yatsinze ibitego 24 mu mikino 38 mu marushanwa yose yakiniye Manchester United uyu mwaka w’imikino, ariko iyi kipe yarangije ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’.
Bivugwa ko Ronaldo yamenyesheje inshuti ze za hafi ko ashaka kwigendera kubera ko United nta mbaraga iri gushyira mu kugura abakinnyi bashya.