Manchester United kuri Antony rurageretse! Cristiano ibye biracyari urujijo Rashford muri PSG ni urucabana byinshi ku makuru agezweho muri Man Utd

Ikipe ya Manchester United ikomeje kuvugwamo amakuru atandukanye cyane cyane mu igura n’igurishwa ry’abakinnyi ndetse iyi kipe ikomeje kwifuza bikomeye umukinnyi Antony ukinira ikipe ya Ajax ku buryo bukomeye.

Manchester United yakunze kuvugwa cyane ku isoko ry’abakinnyi kuva impeshyi yatangira ndetse kuri ubu nyuma yo gutsinda ikipe ya Liverpool mu mukino wa shampiyona ikizere ni cyose ku ikipe y’umutoza Ten Hag.

United ikomeje gushyira imbaraga nyinshi ku mukinnnyi ukinira ikipe ya Ajax mu gihugu cy’Ubuholandi ariwe Antony ndetse magingo aya iyi kipe yamaze gutanga arenga Miliyoni 80 z’ama Pound.

Nyamara iyi kipe yakomeje kuvugwa ku bandi bakinnyi batandukanye barimo Alvaro Morata ukinira Athletico Madrid, Frenkie De Jong ukinira ikipe ya Barcelona n’abandi bakinnyi batandukanye

Gusa hari amakuru yakomeje gusakara avuga ko Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 y’amavuko ngo ashobora kwerekeza mu ikipe ya Marseille nyamara impuguke mu bijyanye n’igurwa ry’abakinnyi ariwe Fabrizio Romano yamaze gutangaza ko ari ibihuha.

Ni mu gihe kandi hakomeje kuvugwa andi makuru nayo avuga ko umukinnyi Marcos Rashford nawe ashobora kwerekeza mu ikipe ya PSG gusa nabyo ngo ni amakuru y’ibihuha nk’uko byahamijwe n’ikinyamakuru L’Equipe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO