Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ikipe ya Manchester United nyuma yo kwandagazwa n’ikipe ya Liverpool itsinzwe ibitego 7-0 kuri ubu igiye gukina undi mukino mu irushanwa rya Europa League ndetse bamwe bategereje kureba uburyo iyi kipe iraza kwitwara kuri uyu mukino.
United igomba gukina n’ikipe ya Real Betis ndetse uyu mukino ugiye gukinwa mu gihe abakunzi b’iyi kipe bakibabaye nyuma yo kunyagirwa na Liverpool ibitego 7-0.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru umutoza Ten Haag yasobanuye ko hari bamwe mu bakinnyi batari buboneke barimo Marcel Sabitzer hamwe na Anthony Martial.
Uyu mutoza kandi yongeye kuvuga ko hari abakinnyi bagomba kuboneka kuri uyu mukino barimo Raphael Varane hamwe na Casemiro ndetse aba bombi byavugwaga ko bafite ikibazo cy’imvune.
Manchester United kandi igiye gukina na Real Betis itozwa na Manuel Pellegrini ndetse iyi kipe yabashije guhagama Real Madrid muri shampiyona ya Espagne La liga icyakora byitezwe ko United igomba gukora ibishoboka byose kugirango igarurire abakunzi bayo icyizere.