Manchester United yahangayikishije Barcelona ubwo yari imbere y’abafana bayo i Camp Nou

Ikipe ya Manchester United mu ijoro ryakeye yari yerekeje mu gihugu cya Espagne dore ko yacakiranaga na FC Barcelona mu mikino yo gukuranwamo muri Europa League ndetse uyu mukino waranzwe no guhangana bidasanzwe kw’amakipe yombi cyane cyane mu gice cya kabiri.

Uyu mukino wakinwaga ku mpande zombi neza ariko waje guhindura isura mu gice cya kabiri cy’umukino ubwo Rashford yigaragazaga ndetse gashyira ikiganza cye mu bitego bibiri byose iyi kipe yabashije gutsinda.

Rashford yasesekaye Camp Nou ari umwe mu bakinnyi bitezwe cyane dore ko yari maze iminsi yitwara neza ndetse nyuma y’igitego cya Marcos Alonso ku munota wa 50 ntabwo byatinze kuko rashford yahise yishyura icyo gitego.

Nyuma kandi y’iminota 7 y’umukino Marcos rashford yongeye kuzonga bikomeye ikipe ya Barcelona maze ahindura umupira imbere y’izamu birangira myugariro Jules Kounde yitsinze igitego.

Icyakora ntabwo byahiriye United kuko umukinnyi Raphinha yaje kugomborera Barcelona maze birangira amakipe yombi aguye miswi ibitego 2-2 aho biteganyijwe ko United izakira ku kibuga cyayo Barcelona mu minsi iri imbere.

Ikipe ya Manchester United na FC Barcelona ni ikipe zakunze guhangana mu bihe binyuranye dore ko amakipe yombi yaherukaga gucakirana mu waka wa 2009 na 2011.

Aho hose bakinaga umukino wa nyuma wa Champions League ariko bikarangira icyo gihe barcelona yegukanye ibyo bikombe byombi ku kazi gakomeye cyane kakozwe na Lionel Messi ubwo yakiniraga Barcelona ndetse icyo gihe iyi kipe yari igitozwa na Pep Joseph Guardiola.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO