Manchester United yasaze yasizoye aho ishaka gusinyisha rutahizamu wa Tottenham Hotspur Harry Kane

Manchester United ishobora kuba igeze kure mu gusinyisha rutahizamu Harry Kane usanzwe akinira Tottenham Hotspur.

Amakuru dukesha Sky Sports yemeza ko ikipe ya Manchester United yaba yiteguye gukora ibishoboka byose ikaba yasinyisha uyu rutahizamu usanzwe ukinira Tottenham Hotspur.

Abakinnyi benshi bakinira Manchester United imiryango izaba ifunguye muri iyi mpeshyi gusa iyi kipe irifuza gukomeza kubaka aho yifuza gukomeza kongera amaraso mashya mu busatirizi bw’iyi kipe.

Kuri ubu ikipe ya Manchester United ifite abakinnyi bakuze nubwo iri gufashwa cyane na kizigenza Cristiano Ronaldo uherutse gutsindira iyi kipe ibitego bitatu wenyine mu mukino karundura wabahuzaga n’ikipe ya Tottenham mu cyumweru gishize.

Ni mu gihe kandi Marcos Rashfford akomeje nawe gusaba ko yasohoka muri iyi kipe nyuma y’uko atarimo kubona umwanya uhagije wo gukina ndetse na Edinson Cavan ukomeje nawe kugenda y okamwa n’imvune nawe ashobora gusohoka muri iyi kipe.

Manchester United rero irifuza byihutirwa kuba yasinyisha uyu Harry Kane kugirango aze kuba yaziba icyo cyuho mu gihe aba bakinnyi baba basohotse mu ikipe ya Manchester United muri iyi mpeshyi.

Gusa ibi biravugwa nyuma y’uko nyirubwite Harry Kane we ntacyo yigeze abitangazaho ndetse akomeje we gushimagiza umutoza we Antonio Konte kuri ubu urimo kumutoza mu ikipe ya Tottenham, dore ko yemeza ko uyu mutoza amaze kumuhindura mu mikinire ndetse ngo amaze no kububakamo indangagaciro zo kurwanira intsinzi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO