Manchester United yashyizwe ku isoko nyuma y’imyaka 17 iri mu maboko y’abashoramari b’Abanyamerika(Family Glazers)

Ikipe ya Manchester United yashyizwe ku isoko n’abashoramari b’Abanyamerika bitwa Family Glazers aho bari bamaranye iyi kipe imyaka igera kuri 17 aho bakunze kunengwa cyane ko batita ku ikipe ahubwo bakareba inyungu zabo bwite.

Mbere y’uko abashoramari ba Manchester United bafata umwanzuro wo kuyishyira ku isoko hari hashize iminsi iyi kipe igarutsweho mu bitangazamakuru cyane byose bishingiye ku magambo Cristiano Ronaldo yatangaje avuga ko iyi kipe idahabwa byose nkenerwa kugirango itere imbere.

Kuri ubu kandi ikipe ya Manchester United yaboneyeho gutangaza ko yatandukanye na Cristiano Ronaldo aho ngo yarenze ku mahame y’iyi kipe akajya kumena amabanga yayo mu itangazamakuru.

Icyakora hari abavuga ko ibyo Cristiano yakoze ngo bisa n’ukuri cyane kuko ngo yabashije kugaragaza ibibazo biri muri iyi kipe aho bamwe banahamya ko kuba ba nyiri iyi kipe bafashe umwanzuro wo kuyigurisha ngo bishingiye cyane ku gitutu uyu mukinnyi yabashyizeho bigatuma ukuri kujya ahabona.

Family Glazers y’abarimo Avram na Joel Glazer batangaje ko baraza kwerekana ibyo bakoze mu gihe bari bafite iyi kipe hagamijwe kureba ku iterambere iyi kipe yagezeho mu gihe bari bamaranye.

Family Glazers bamaze gutangaza ko ikipe ya Mancheter United iri ku isoko nyuma y’imyaka 17 bari bayimaranye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO