Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Mu mukino wakinwe mu ijoro ryakeye ikipe ya Manchester United itozwa n’umuholandi Ten Haag yongeye gutsikirira imbere y’abafana bayo maze itakaza amanota abiri ubwo yaturukaga inyuma yishyura ibitego 2 yari yatsinzwe na Leeds Unbited mu gice cya mbere cy’umukino.
Ikipe ya Manchester united ntabwo yaraye igize imikinire myiza nubwo bwose yakiniraga imbere y’abafana bayo ndetse ntabwo byaje koroha kuko ikipe ya Leeds United yaherukaga kwirukana umutoza byatumye iyi kipe iza ifite umuvuduko udasanzwe bituma ibanza United igitego cya mbere aba ari nako igice cya mbere cy’umukino kirangira.
Mu gice cya Kabiri cy’umukino kandi ntabwo Leeds yari yoroshye kuko nabwo yabanje United ikindi gitego bituma ishyitsa ibitego 2-0 nyuma y’aho raphael Varane yitsinze ikindi gitego ku munota wa 48 w’igice cya kabiri.
Icyakora Manchester United yinyaye mu isunzu maze birangira Rashford yatsinze igitego cya Mbere ku ruhande rw’iyi kipe ku munota wa 62 w’umukino ndetse Jardon Sancho atsinda igitego cyo kugombora ku munota wa 70 nubwo yari amaze igihe yaravunitse yongeye kubonera United igitego cyo kwishyura.