M.Martin yanyomoje uwamwiyitiriye kuri FACEBOOK

Mani Martin umwe mu bahanzi bamaze gufatisha neza injyana Nyafurika ’Afrobeat’ mu Rwanda, yiseguye ku bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga avuguruza umwe mu bantu bamwiyitiriye agatangaza amwe mu magambo we avuga ko atari aye.

Nyuma y’ubu butumwa bw’uwiyise Honoré Murenzi, Mani Martin yavuze ko ntaho ahuriye n’iki gitekerezo cyatanzwe. Ko uwagitanze yabikoze mu izina rye bwite ahubwo atazi impamvu yazanywemo.

Yagize ati: “Ibi mbibonye ntya kuri Facebook nihitira. Uwanyanditse wese ni ibitekerezo bye bwite, uwahisemo kubinyitirira agakoreshamo n’ifoto yanjye we aho yibeshye cyangwa yabeshye".

Uyu muhanzi yisabiye uwamwiyitiriye amutwerera ibitekerezo atigeze avuga kwegera abari bashinzwe gutegura iki gitaramo bakagira icyo babimutangarizaho.

Yakomeje avuga ko nta rubuga na rumwe yigeze yandikaho ibijyanye n’isubikwa ry’igitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi’ yari kuririmbamo kikaza guhagarikwa ku munota wa nyuma.

Uretse Mani Martin wagarutsweho cyane, icyo gitaramo cyagombaga kwitwabirwa n’abandi bahanzi barimo Jules Sentore, Clarisse Karasira, Mariya Yohana, Muyango na Kayirebwa.

Abari bateguye iki gitaramo baboneyeho gusaba abari baraguze amatike bose kuyagumana cyane ko bemezaga ko bakiri kuganira n’inzego bireba zirimo n’Umujyi wa Kigali waje kugihagarika ku munota wa nyuma.

Muri iri tangazo kandi ryashyizwe ahagaragara n’abateguye iki gitaramo, bitandukanyije n’abantu abaribo bose basanisha ihagarikwa ry’iki gitaramo n’izindi nyungu izo arizo zose.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO