Manu Dibango yitabye Imana azize Coronavirus

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Werurwe 2020, nibwo hatangajwe inkuru ya Emmanuel N’Djoké Dibango icyamamare mu gucurangisha ‘Saxophone ‘ ko yitabye Imana azize Coronavirus.


Manu Dibango yatabarutse ku myaka 87

Manu Dibango yavutse tariki 12 Ukuboza 1933, avukira mu mujyi wa Douala muri Cameroun. Atabarutse afite imyaka 87 y’amavuko.

Iki cyamamare nti cyabaye muri Cameroun cyane. Ahubwo ku myaka 16 yahise ajya kuba mu Bufaransa mu mujyi wa Marseille ari naho yihuguriye mu bijyanye n’umuziki.

Kubera ubuhanga bwe mu gukoresha Saxophone, yaje guhimbwa akazina ka Papagroove cyangwa se abandi bakamwita Papa Manu.

Yamenyekanye cyane mu njyana ya Jazz, World Music, Ethno-Jazz. Naho ibicurangisho yari azi gucurangisha cyane ni Saxophone, Orgue, Hammond na Piano.

Kubera gukoresha Saxophone, byatumye abona akazi ko kujya akora imiziki Instruments yo gukoresha muri filime zitandukanye.

https://youtu.be/u7oNGnViluY
Kimwe mu bitaramo yakoze

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO