Marco Verratti yamaze kongera amasezerano muri Paris Saint Germain aho azamugeza mu mwaka wa 2026

Ikipe ya Paris Saint Germain ni imwe mu makipe abarurwamo abakinnyi bakomeye Kandi bafite agaciro gakomeye ndetse kuri ubu yaje kuba ibihamya nyuma yo kongerera amasezerano umukinnyi ngenderwaho Marco Verratti.

Marco Verratti ni umukinnyi w’umuhanga ukina mu kibuga hagati ndetse amaze igihe kitari gito kuko yasesekaye mu ikipe ya Paris Saint Germain mu mwaka wa 2012.

Kugeza ubu Marco Verratti amaze mu ikipe ya Paris Saint Germain imyaka igera ku 10 ndetse yaje muri iyi kipe aguzwe amafaranga agera kuri Miliyoni 12 z’ama Pound ubwo yari aturutse mu ikipe yitwa Pescara.

Marco Verratti na bagenzi be barimo Neymar, Kylian Mbappe, Lionel Messi bagomba kuba bafasha ikipe ya Paris Saint Germain kureba ko yashobora kwegukana igikombe cya UEFA champion’s league dore ko iyi kipe ikunda kunengwa kudatanga umusaruro ngo itware Champion’s League.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO