Maria Luisa Varela niwe wegukanye ikamba rya Miss Planet International ryaberaga muri Cambodia

Umukobwa w’ikizungerezi ukomoka mu gihugu cya Philippines witwa Maria Luisa Varela niwe wegukanye ikamba rya Miss Planet International aho byari biteganyijwe ko iri rushanwa ryagombaga kubera mu gihugu cya Uganda ariko birangira ryimuriwe muri Cambodia.
Uyu mukobwa yabashije kwegukana iri kamba ku cyumweru taliki ya 29 Mutarama 2022 aho ibirori byabereye mu gace kitwa Koh Pich Theater ho muri Phnom Penh mu gihugu cya Cambodia.
Byatangajwe ko Varela yatsindiye ikamba rya Miss Planet International binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa.
Umukobwa kandi wabashije kuba igisonga cya Mbere muri iri rushanwa yitwa Jemima Mandemwa aho akomoka mu gihugu cya Zimbabwe.
Yifashishije Instagram ye Miss Varela yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba yarabashije kwegukana iki iri kamba ndetse yaboneyeho no gushimira abamufashije kugera kuri izi ntego ze.
Ni kenshi amarushanwa amwe n’amwe y’ubwiza usanga akunda kwiharirwa cyane n’abakobwa bakomoka mu gihugu cya Philippinnes bijyanye n’ubwiza bagaragaza.
Maria Luisa Varela yegukanye ikamba rya Miss Planet International.