Marina, Mbanda & Queen Cha basohoye amashusho y’indirimbo bavugamo ko batari ibirumbo

Marina Deborah, Queen Cha na Calvin Mbanda bahujwe na Bad Rama umuyobozi wa Label ya The Mane basohora indirimbo yitwa ‘Ikanisa’ aho aba bahanzi bavuga ko ibyo bakora atari uburara ahubwo ari akazi.

Iyi ndirimbo yasohotse tariki ya 31 Kanama ariko iza nta mashusho kuko yari ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho nyandiko azwi nka Video Lyrics.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi nibwo basohoye amashusho yayo agaragaramo abahanzi ba The Mane bose hamwe na Bad Rama, we ugaragaramo ari nka pastier uba ari guha umugisha abahanzi be.

Ni indirimbo aba bahanzi bumvikana baririmba bavuga ko ibyo bakora atari uburara cyangwa ubuhomora ahubwo ari akazi.

Hari aho bagira bati “Sindi ikirara kandi sindi n’ikirumbo hoya hoya, ntabwo ndi ikirara hoya sindi cyo hoya, reka reka sindi igihomora ibyo nange mbyumva nk’ibihuha.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO