Marina azava mu Bubiligi ajya mu Bufaransa

Umuhanzikazi ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya The Mane label Marina Debol, ategerejwe mu bitaramo byo ku mugabane w’Uburayi mu bihugu binyuranye byo kuri uwo mugabane.

Uretse igitaramo azaheraho kwikubitiro ku mugabane w’iburayi yatumiwemo mu gihugu cy’Ububiligi, azataramira n’abandi banyarwanda baba mu bindi bihugu biri kuri uwo mugabane.

Uwase Ingabire Marina yaraherutse gutumirwa mu Bubiligi aho azaba arikumwe na Mugwaneza Lambert [Social Mula] ndetse n’ umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye mu muziki nka Riderman wiyongereye kuri uru rutonde nyuma.

Marina Debol aganira na Genesisbizz yavuze ko hari ibindi bitaramo azakorera I Burayi nk’ahantu nka hatatu.

Marina yagize ati: “Hari abasabye ko twakorera ibindi bitaramo nka bitatu mu gihugu cy’ubufaransa ariko twari tutaramara kumvikana neza.”

Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko ibi bitaramo ateganya kuzakora nyuma y’icyo mu gihugu cy’Ububiligi, azabikorera mu mijyi inyuranye yo mu gihugu cy’ubufaransa.


Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bazataramirwa na Marina

Iki gitaramo giteganyijwe kubera ahitwa Birmingham Palace mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 22 Gashyantare 2020.

Aba bahanzi bo mu Rwanda bazagihuriramo n’abahanga mu kuvanga umuziki barimo DJ Princess Flor na DJToxxyk.

Dj Toxxyk yaherukaga ku Mugabane w’u Burayi mu mpeshyi ya 2019 aho bivugwa ko yasize inkuru nziza ku buryo byari byoroshye kongera kumutumira.

Uyu musore ubwo yari i Burayi ni naho yongeye guhurira na se umubyara yari amaze igihe ataraca iryera.

Marina utamaze imyaka myinshi mu muziki agiye gutaramira i Burayi nyuma y’imyaka irenga ibiri amaze ari mu bakobwa bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda.


Ni ubwa mbere Marina agiye gukorera ibitaramo ku mugabane w’I Burayi

Iki gitaramo aba bahanzi batumiwemo cyateguwe ku bufatanye na Team Production n’ikigo gifasha muri serivisi z’ishoramari n’ubucuruzi bwo hanze mu bihugu byo muri Afurika n’i Burayi gikorera mu Bubiligi, BEREXINVEST.

Iki kigo kiri no gutegura igikorwa cyiswe, Rwanda-Europe Business Week 2020, kizahuza ibigo bikomeye na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda na bagenzi babo b’i Burayi hagamijwe gusangira ubunararibonye no kwagura imikoranire.

Rwanda-Europe Business Week 2020 izabera mu Mujyi wa Bruxelles kuva ku wa 20-22 Gashyantare 2020.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO