Marquinhos: Ati tuzatanga buri kimwe cyose mu kibuga kugirango twegukane intsinzi

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Brazil ni umukinnyi akaba n’umuyobozi mu kibuga nka kapiteni mu ikipe ya Paris Saint-Germain. Asanzwe akina mu bwungarizi cyangwa agakina ku ruhande rw’iburyo akina agaruka.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru abazwa mbere y’umukino bazahuramo n’ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye, mu irushanwa ry’igikombe cya Champions League mu kiciro(round) cya 16, yatangaje ko bazakoresha ibishoboka byose ndetse bagakora uko bashoboye bakazegukana intsinzi.


Yagarutse ku mukino agira ati: “Real Madrid ni ikipe ifite amateka akomeye muri iri rushanwa.

Dusubiye inyuma ubwo nari umwana muto nari mfite inzozi zo kuzakina umukino ukomeye nk’uyu.

None ubu ndi hano umutima wanjye uri ku ikipe yange ya Paris Saint-Germain biranshimishije gukina mu ikipe nk’iyi ya Paris Saint-Germain, nishimira kurwanirira ikipe yanjye.

Intego ni ukuzakina umupira mwiza n’urwego rwiza mu kibuga. Uyu mukino wo mu rugo uzaba ari ngenzi kuri twe.

Tuzakenera kuyobora no gutsinda ibitego”.

Ku mwuka uri mu ikipe yagize ati: “bizasa nk’ibidushyira ku gitutu gukinira mu rugo ariko bizanaduha imbaraga gukinira mu rugo imbere y’abafana.

Tugomba kumenya uko duhangana na buri kibazo icyo ari cyo cyose. No kumenya uko twitwara mu mwaka w’imikino turimo. Iki nicyo gihe cyo kubaka ubumwe.

Iyo abafana bifatanyije natwe nibyo biduha imbaraga. Tuzakenera gutanga buri kimwe mu kibuga, ku bwacu ndetse no ku bwabo kugira ngo bishime”.

Abajijwe uko ikipe irimo iritwara yagize ati: “twagerageje guhatana kuva umwaka w’imikino utangiye.

Twitoza buri munsi, dukora ingendo kenshi tunakina imikino myinshi, imwe itubera myiza indi ntitugendekere neza uko tuba tubishaka.

Twagiye tubona intsinzi zimwe muri zo zabaga zigoye zikaboneka mu minota ya nyuma.

Ntituzita kureba ku byo twakoze byarangiye. Umukino w’ejo uzaba ari ngenzi cyane, uzanagira ubusobanuro utanga muri uyu mwaka w’imikino kuri twe.

Ibyo twakoze byose byadufashije gukundana na buri umwe mu kibuga. Ushobora kumva ko abakinnyi bashya bishimye cyane bakaba banisanga mu ikipe yose.

Abajijwe ku mukinnyi Neymar yagize ati: “ari gukora cyane kandi anifitiye ikizere. N’ubwo akibura ubushake bw’umukino, urabizi ko n’ubona Neymar ejo mu kibuga uzaba ubizi neza ko azatanga 10O%.

Ni amahitamo y’umutoza uzahitamo ko azakina cyangwa atazakina”.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO