Martinelli yasinye amasezerano mashya akubirwa umushahara inshuro ebyiri n’igice

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Brazil ariwe Gabriel Martinelli yamaze kongera amasezerano y’imyaka 4 n’igice akinira ikipe ya Arsenal aho aya masezerano azageza mu mwaka wa 2027 ndetse kuri ubu umushahara we wamaze gukubwa inshuro zigera kuri ebyiri n’igice aho yakuwe ku £70,000 ageza £180k.
Kugeza ubu,Martinelli yamaze gusinya amasezerano nyamara hari andi makipe yakunze kumwifuza harimo ikipe ya Chelsea hamwe na FC Barcelona gusa uyu musore yakunze kuba umukinnyi ngenderwaho imbere y’umutoza Mikel Arteta.
Nyuma yo gusinya amasezerano mashya umutoza wa Arsenal Mikel Arteta akomeje kwegera abandi bakinnyi babiri barimo William Saliba hamwe naBukayo Saka kugira ngo babashe nabo gusinya andi masezerano mashya.
Kugeza ubu Martinelli yongeye amasezerano mashya muri Arsenal mu gihe ikipe ye iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza Premier League aho kuri ubu iyi kipe ifite amanota agera kuri 50 ndetse ikaba irusha Manchester City amanota 5.
Kuri uyu wa Gatandatu Arsenal iraza kuba ikina umukino wundi ugomba kuyihuza n’ikipe ya Everton mu gihe ku rundi ruhande ikipe ya Manchester City izaba yisobanura ku cyumweru n’ikipe ya Tottenham.
Martinelli yamaze gusinya amasezerano mashya akubirwa umushahara inshuro 2.5
Umutoza Mikel Arteta arimo kwifuza kongerera amasezerano mashya abakinnyi barimo William Saliba hamwe na Bukayo Saka.
Arsenal kuri ubu iyoboye shampiyona y’u Bwongereza Premier League.
Manchester City ikomeje kurya insataburenge ikipe ya Arsenal.