Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ubwo ikipe y’igihugu ya Argentine yari ku karasisi ko kwishimira igikombe cy’isi bari bamaze kwegukana umunyezamu ufatira iyi kipe, bwana Emmiliano Martinez yagaragaye akwena Kylian Mbappe ubwo yari acigatiye igipupe kigaragaza isura y’uyu mukinnyi.
Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi wahuje ikipe y’igihugu ya Argentine n’Ubufaransa ntawatinya kuvuga ko aba bakinnyi bombi yaba Kylian Mbappe ku ruhande rw’Ubufarasa yigaragaje cyane hamwe na Emiliano Martinez ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Argentine, dore ko yakuyemo Penaliti yatabaye ikipe y’igihugu ya Argentine bikayishoboza kwegukana igikombe cy’Isi yaherukaga mu mwaka wa 1986 ubwo ni ukuvuga mu myaka 36 ishize.
Gusa icyatunguye abantu cyane ni umunyezamu wa Argentine Martinez wakomeje ibintu ubwo yafataga igipupe cyerekana isura ya Kylian Mbappe maze agatangira kwishimira ko batwaye igikombe ariko atebya cyane agaragaza ko batsinze Mbappe n’Ubufaransa.
Mbere yo kwinjira mu rwambariro abakinnyi ba Argentine nbabanje kubyinira hafi y’urwambariro ubwo bishimiraga ko batwaye igikombe ndetse nyuma y’aho bahise bacecekera rimwe maze umunyezamu wa Argentine asakuza mu ijwi riranguruye agira ati:Mbappe yapfuye.
Intambara yo kutumvikana hagati y’aba bombi yaba Mbappe na Martinez ufatira Argentine yatangiye mbere y’iki gikombe cy’Isi nyuma y’aho Mbappe yatangazaga ko amakipe y’i Burayi ariyo afite amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi kuko ngo iterambere ry’umupira i Burayi riri hejuru cyane y’ahandi hose hasigaye mu mpande z’Isi.
Nyuma y’aya magambo ntabwo yakiriwe neza na Emiliano Martinez watangaje ko ari ukudaha agaciro abandi bakinnyi bakina ku yindi migabane y’isi maze ibi byatumye nyuma yo gutwara iki gikombe cy’Isi ahitamo gukwena bikomeye Kylian Mbappe.