Massamba yakoreye igitaramo cy’amateka muri Ambasade y’U Rwanda I Dakar - AMAFOTO

Umuhanzi Massamba Intore ufatwa nka kizingenza mu njyana gakondo, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yahagurutse I Kigali yerekeje I Dakar Muri Senegal aho yari agiye kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza imyaka 10 U Rwanda rufunguye Ambasade muri icyo gihugu.

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2021 nibwo icyo gitaramo cyari cyatumiwemo abanyacyubahiro batandukanye ndetse n’abanyarwanda baba muri Senegal cyabaye maze Massamba nk’umwe mu bagomba gususurutsa abakitabiriye arabataramira biratinda aho abanyarwanda baba muri ciyo gihugu bishimiye kongera gushayayaya no guhamiriza.

Si Masamba wenyine wataramiye abanyarwanda b’I Dakar kuko yanafashijwe n’itsinda rya Washa band n’itorero igicumbi ry’abanyarwanda baba muri Senegal.

Ku munsi w’ejo mbere y’uko Massamba Intore ahaguruka I Dakar yatangarije umunyamakuru wa Genesisbizz icyamunyuze muri icyo gitaramo cyabereye ahitwa 21 Villa la Flech des Aimadie ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda I Dakar.

Yagize ati “Byari ibishimo byinshi kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi w’igitaramo abanyarwanda banyakiranye ubwuzu ndetse ku munsi w’igitaramo byari ibyishimo byinshi cyane kuko nta muto nta mukuru twibukiranyije umuco wacu."

Igitaramo cya Masamba Intore I Dakar cyitabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal Honorable Ambasador Jean Pierre Karabaranga ndetse n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi Dr Uwera Claudine.


Massamba yataramiye ababyeyi b’abanyarwandkazi barambura amaboko bibuka umuco w’iwacu


Igitaramo cya Masamba cyari cyitabiriwe n’abakuru na bato


Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre n’umufasha we bafashe ifoto y’Urwibutso na Massamba Intore


Ambasaderi Karabaranga yafashije Massamba gucinya akadiho


Massamba n’Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre bari kumwe n’icyamamare Ismael Lo wo muri Senegal

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO