Mashami Vincent yavuze ko imikino ibiri ya gicuti yahawe idahagije.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri kwitegura urugendo rwo kwerekeza mu gihugu cya Cameroon gukina umukino wa gicuti n’iki gihugu, yavuze ko imikino ibiri ya gicuti yahawe idahagije ngo nubwo batabigira urwitwazo rwo kutitwara neza muri CHAN.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, iyobowe n’uyu mutoza, yashakiwe imikino ibiri ya gicuti, yaba uwo bazakinamo na Cameroon ndetse na Congo Brazzaville muri uku kwezi kwa kabiri bitegura imikino ya CHAN izabera mu gihugu cya Cameroon muri Mata uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye na Genesisbizz nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Gashyantare 2020 kuri stade Amahoro I Remera, yavuze ko, imikino ibiri yahawe idahagije, yongera ko batabigira urwitwazo rwo kutitwara neza.

Mashami Vincent yagize ati: “Ntabwo ihagije kuko urebye Cameroon, Congo Brazza, bageze mu mikino (ya gicuti) hafi igera kuri ine, za Congo Kinshasa bageze ku mimkino hafi igera kuri ine, ngira ngo rero ntabwo navuga ko ihagije ariko na none ntabwo wavuga ko twabigira urwitwazo nabyo turabishimira ko twabibonye ngira ngo bizadufasha kugira ngo turebe aho abandi bagejeje.”

“Dufite Cameroon izakira (CHAN) nayo izaduha isuzuma ryiza tuzajya no kureba ikirere cyabo uko kimeze, uko abafana baho bameze kandi ni amahirwe dufite ku makipe turikumwe mu itsinda kuko twe tuzakina muri Cameroon mbere yuko bahagera nabyo bizaduha byinshi tuzakura hariya. Umukino wa Congo nawo uzadufasha gukosora umukino wa Cameroon kandi ntakundi ntabwo twavuga ngo tugomba kwitegura nkuko Camerron yiteguye cyangwa Congo ariko iyi mikino twabonye tugomba kuyibyaza umusaruro.”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ifite imikino ibiri ya gicuti izakina muri uku kwezi kwa kabiri, ntagihindutse irafata rutema ikirere ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, yerekeze I Yawunde gukina umukino wa mbere uzaba tariki 24 Gashyantare na Cameroon, hanyuma bakire Congo Brazzaville I Kigali tariki 28 muri uku kwezi.

Amatsinda ya CHAN 2020

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO