Mashami Vincent yongeye kugirirwa ikizere cyo gutoza Amavubi.

Minisiteri ya siporo ndetse na Ferwafa, bongeye kugirira ikizere uwari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Mashami Vincent yo kongera gutoza iyi kipe mu gihe kiri imbere.

Uyu mutoza n’ubundi wari warahawe amezi atatu kuva muri Kanama 2019, ngo atoze imikino imwe n’imwe u Rwanda rwakinnye, yaba iyo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya African ndetse na CHAN, akaza kubikora, uyu mugabo yaheze mu gihirahiro niba azagumana nayo cyanwga hazashakwa undi.

Umunyamabanga wa Ferwafa, Bwana Francois Regis Uwayezu, aganira na Genesisbizz, yemeye aya amakuru avuga ko koko, Mashami Vincent yongeye kugirirwa ikizere cyo guhabwa iyi kipe ngo ayitoze mu gihe kiri imbere.

Ibyo amasezerano ashobora kuba yahawe, Minisiteri ya siporo ntirabitangaza cyangwa ngo ibishyire hanze, gusa biravugwa ko yabwiwe kuzitwara neza mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizabera muri Quatar ndetse no kwitwara neza mu mikino ya CHAN izabera muri Cameroon mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.

Mashami wagiye atoza amakipe y’igihugu mu byiciro binyuranye, we hamwe n’abandi batoza 11 bo mu gihugu, mu mwaka wa 2017 nibwo yahawe impamyabumenyi yo mu rwego rwa A mu butoza, itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF. Niwe wari wungirije Antoine Hey umwera ukomoka mu gihugu cy’u Budage, uheruka gutoza Amavubi ndetse ni nawe watozaga ikipe y’Abatarengeje imyaka 20 y’u Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO