Mashami watandukanye n’Amavubi yageze kuki?

Mashami Vincent wari warahawe igihe kingana n’amezi atatu ngo atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yamaze gusezererwa ashimirwa akazi yakoze mu gihe yari umutoza w’iyi kipe.

Uyu mugabo wagejeje u Rwanda mu mikino ya CHAN izabera muri Cameroon muri Mata uyu mwaka, tugiye kurebera hamwe n’ibindi yagezeho mu gihe yari afite iyi kipe mu maboko ye.

Mashami Vincent watandukanye n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nk’umutoza mukuru, mu gihe cy’amnezi atatu yari yarahawe yatoje imikino 7 irimo ibiri yahuyemo na Seychelles, imikino ibiri yahuyemo na Ethiopia, imikino ibiri yahuyemo na Cameroon ndetse na Mozambique, hakiyongeraho kandi umukino umwe wa gicuti wabahuje na DR Congo.

Muri iyo mikino uyu mutoza yatoje yose, uhereye ku mikino ibiri yakinnye na Seychelles yayitsinze yose ibitego bigera ku 10, hari mu gushaka itike yo gukina imikino ya CHAN izabera mu gihugu cya Cameroon.

Mashami Vincent n’abamwungirizaga

Mu mikino ibiri kandi u Rwanda rwahuyemo na Ethiopia rutozwa na Mashami mu gushaka itike y’imikino ya CHAN, rwatsindiye I Addis Ababa igitego 1-0, baje I Kigali, amakipe yombi anganya ubusa ku busa (0-0).

Indi mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya CAN 2021, yose u Rwanda rwarayitsinzwe, aho rwatsinzwe na Mozambique I Maputo ibitego 2-0, ndetse banaje hano mu Rwanda batsindwa na Cameroon igitego 1-0.

Mu gihe kandi Mashami Vincent yatozaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yakinnye umukino umwe wa gicuti wabereye mu gihugu cya Congo. Icyo gihe u Rwanda rwatsindiyeyo DR Congo ibitego 3-2.

Ikipe ya CHAN yatozwaga na Mashami Vincent yabonye itike y’iyi mikino

Ntagihindutse umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda aratangazwa vuba kugira ngo iyi kipe itangire yitegure imikino yo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi izabera muri Quatar umwaka wa 2022. Amajonjora y’iyi mikino azatangira mu kwezi kwa Werurwe muri uyu mwaka, mu gihe cyo amatsinda aratangazwa ku wa 21 Mutarama 2020.

Mashami wagiye atoza amakipe y’igihugu mu byiciro binyuranye, we hamwe n’abandi batoza 11 bo mu gihugu, mu mwaka wa 2017 nibwo yahawe impamyabumenyi yo mu rwego rwa A mu butoza, itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF. Niwe wari wungirije Antoine Hey umwera ukomoka mu gihugu cy’u Budage, uheruka gutoza Amavubi ndetse ni nawe watozaga ikipe y’Abatarengeje imyaka 20 y’u Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO