Masho Mampa yasoje igifungo cy’imyaka ine yari yarakatiwe

Mugabo Jean Paul wamamaye nka Masho Mampa mu muziki nyarwanda, wari umaze imyaka isaga 4 muri Gereza azira gukoresha ibiyobyabwenge yafunguwe.

Masho Mampa yafunguwe kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021 nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka isaga ine yari yarakatiwe n’Inkiko.

Uyu muraperi wabaye ikimenyabose binyuze mu njyana ya Hip Hop, yafatiwe mu Karere ka Rubavu aho yari yarimukiye avuye mu Mujyi wa Kigali, afatwa yashinjwaga gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine kizwi nka Mugo.

Masho Mampa yabanje gufungirwa muri Gereza ya Nyakiriba nyuma aza kwimurirwa muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo yari i Rubavu mbere y’ifungwa rye, we n’inshuti ye izwi nka Karidinali bari mu batinywaga cyane muri kariya Karere cyane cyane mu Tubari kubera ko aho binjiraga abarimo byarangiraga batatse ko bibwe mu mayeri ahambaye.

Si mu Karere ka Rubavu gusa, abanyabirori b’i Musanze bari mu batatse gucucurwa na Masho Mampa n’itsinda bagendanaga mu tubyiniro dutandukanye.
Masho Mampa ari mubaraperi bakunzwe mu Rwanda n’ubu indirimbo ze zirimo nka ‘‘Irimbi ry’abazima’’, ‘‘Umuhanda’’, ‘‘Ibyanjye ndabizi’’, “Ukuri” ziri mu zikiri mu mitwe y’abakunzi ba Hip Hop Nyarwanda.


Masho Mampa yafunzwe imyaka ine

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO