Mason umwe mu bakizamuka muri muzika Nyarwanda yatanze ubutumwa mu ndirimbo nshya yashyize hanze

Umuhanzi Mason yatanze ubutumwa bukomeye mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

Umuhanzi Fizzo Mason ni umwe mu bakizamuka muri Muzika Nyarwanda, kuri ubu akorera umuziki mu karere ka Musanze.

Mu kiganiro na Genesisbizz yadutangarije ko yatangiye umuziki mu 2012 ariko aza kuwukora by’umwuga mu mwaka wa 2016.

Kuva icyo gihe amaze kugira alubumu ebyiri.

Kuri ubu uyu muhanzi yashyize indirimbo nshya hanze yise "Nibwo Nkiza" ndetse atubwira ko irimo ubutumwa bukomeye yageneye abakunzi ba muzika Nyarwanda muri rusange.

Mu butumwa yatanze yagize ati:" Iriya ndirimbo nayanditse nifuza gutanga ubutumwa ku bahanzi, ko ntakina n’abasaza cyangwa abana, ko ahubwo nkina n’abavubuka kuko aribo bafite imbaraga n’amaraso ashyushye."

Yakomeje agira Ati " Rero naje babyita imikino ariko ubu barabibona ko Nta mikino ".


Fizzo Mason Nyuma yo gukora umuziki akora akazi ko kwambika abantu.
Reba Nibwo Nkiza ya Fizzo Mason hano

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Egide Nation Tv

    Ewana fizzo Masson ari Mukazi Kose. Dushimiye Didace wateguye iyo nkuru numuhanga pe

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO