Mukura VS nzayigerera mu kebo yangereyemo-Masoudi Djuma

Umutoza w’ikipe ya Bugesera Fc Masoudi Djuma, yatangaje ko ibyo ikipe ya Mukura Victory Sports yamukoreye mu gikombe cy’Amahoro imutsinda 5-2, aribyo azayikorera mu mukino wa shampiyona ugomba guhuza aya makipe.

Uyu mutoza atangaje ibi nyuma y’aho ikipe ya Bugesera yari imaze gutsinda Police Fc ibitego 3-1 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 23 wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2020.

Yavuze ko we n’abakinnyi be bafitiye ideni rikomeye ikipe ya Mukura VS. Iryo deni akaba ari ibitego agomba kuyitsinda mu mukino ugomba kubahuza kuri uyu wa gatandatu.

Ati “Mukura tuyifitiye ideni, yadutsindiye iwacu mu gikombe cy’Amahoro. Hari amakosa menshi twakoze tugiye kuyakosora. Niba dufite ubushobozi bwo gutsinda Police Fc, kubera iki bo tutabatsinda? Agatebo yangereyemo niko nzayigereramo".

Masoudi Djuma udakunze kurya iminwa ku bibazo akunze kubazwa n’itangazamakuru, yakomeje avuga ko abakinnyi be nibakina ibyo bishakiye Mukura VS izabatsinda. Nibakina bafite ishyaka nk’iryo bakinanye kuri Police FC bazakuramo ikinyuranyo cy’ibitego yabatsinze.

Izi kipe ziheruka guhurira mu mikino y’igikombe cy’Amahoro. Mukura Vs icyo gihe yanyagiye Bugesera FC ibitego 5-2 mu mikino ibiri. Umukino ubanza wabereye i Huye, Bugesera yari yatsinze Mukura ibitego 2-1, bageze i Bugesera abasore ba Masoudi Djuma bahatsindirwa ibitego 3-1 bahita basezererwa.

Bugesera Fc imaze iminsi ititwara neza, kuko mu mikino itanu ya shampiyona iheruka gukina yatsinzemo ibiri itsindwa itatu. Kuri Mukura bazakina, mu mikino itanu iheruka yatsinzemo itatu itsindwa umwe inganya undi.

Aya makipe yombi mu mikino itanu iheruka kuyahuza, Bugesera yatsinzemo ibiri, na Mukura itsinda ibiri, banganya umukino umwe. Mukura Victory Sport izakira Bugesera Fc, iri ku mwanya wa 4 n’amanota 38, Bugesera Fc iri ku mwanya wa 8 n’amanota 30. Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe kuri stade Huye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO