Matteo Gouendouzi avuze amagambo akomeye ku wahoze ari umutoza we Mikel Arteta

Matteo Gouendouzi kuri ubu urimo kwitwara neza mu ikipe ya Olympic de Marseille yatangaje ko atari amahitamo meza ku mutoza Mikel Arteta nubwo yabaga yatanze imbaraga ze zose.
Matteo Gouendouzi yatangaje ko atigeze agirana umubano mwiza n’umutoza Mikel Arteta kuko ngo yamwirengagizaga kandi yatanze imbaraga ze zose.
Uyu musore usigaye yungirije Kapiteni wa Olympic de Marseille yavuze ko yakundaga kwitwara neza mu myitozo ariko agahabwa imikino mike n’umutoza Mikel Arteta.
Matteo Gouendouzi yavuze ko umutoza Mikel Arteta yahitagamo abandi bakinnyi we akamushyira ku ruhande kandi we yarabaga akeneye gukina kuko yari akiri muto.
Mu magambo ye yagize ati:Nabaga nkeneye gukina kandi ntakindi umukinnyi ukiri muto aba akeneye uretse kubona umwanya wo gukina.