Mazimpaka wasezeye muri Rayon Sport, yasinyiye Gasogi United

Umunyezamu wahoze mu ikipe ya Rayon Sports uzwi nka Mazimpaka Andrew yamaze gusinyira ikipe ya Gasogi United amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Mazimpaka Andrew yari umuzamu wa Rayon Sport wa kabiri mu mwaka ushize w’imikino, aho yazaga asimbuye Kimenyi Yves nawe wahoze muri iyi kipe yambara uburu n’umweru.

Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Gasogi United, iyi kipe yanditse ivuga ko yasinyishije uyu mukinnyi wabarizwaga mu ikipe ya Rayon Sport akaza gutandukana nayo kubera kutabona umwanya wo gukina.

Rayo Sport iherutse gusinyisha umuzamu mushya wavuye muri Gasogi United witwa Kwizera Olivier, aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe.

Mazimpaka Anbdrew akibona ko iyi kipe isinyishije Kwizera Olivier, yahise yandikira iyi kipe ibaruwa ndende ayisaba urupapuro rumurekura (Release Letter) kugira ngo yishakire ikipe yo kwerekezamo mu mwaka utaha w’imikino.

Mazimpaka Andrew aje muri Gasogi ahasanga abandi bakinnyi batandukanye barimo Assad iyi kipe iherutse gukura muri Espoir Fc, Bora Lobota bakuye muri RD. Congo ndetse n’abandi bakinnyi bateganya gusinya muri iyi kipe.

Uretse kandi kuba Gasogi United yaraguze abakinnyi batandukanye, iyi kipe yari yarasinyishije batoza bashya baje gusimbura Guy Bukasa, barimo Cassa Mbungo Andrew, ndetse na Alain Kirasa bakuye muri Rayon Sports.
Perezida wa Gasogi United Kokoza uzwi nka KNC, arikumwe na Mazimpaka Andrew

Photo Credit: GASOGI UNITED

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO