Mbabazi Egide agiye kujya akorera ikigo cy’itangazamakuru gikomeye USA

Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mbabazi Egide, ufite ubuhanga mu gufotora no gufata amashusho yabonye akazi mu kigo cy’itangazamakuru cyo muri Amerika kitwa Portland Media Center.

Iki kigo kitwa Portland Media Center kibinyujije ku rubuga rwacyo cyahaye ikaze bamwe mu bakozi bashya bacyo harimo n’Umunyarwanda Mbabazi Egide.

Bati “Ni ibyagaciro kubereka abakozi bashya mu kigo cyacu barimo Egide Mbabazi na Alan Levi.”

Iki kigo cy’itangazamakuru cyavuze ko kizeye akazi ka Mbabazi n’impinduka nziza zizatanga umusaruro mwiza muri sosiyete yabo.

Azajya akorera iki kigo yibanda mu bijyanye no gufotora no gutunganya amashusho byumwihariko cyane mu bantu baba baraje gutura muri Amerika bavuye mu bindi bihugu.

Mbabazi Egide ni umuhanga mubijyanye no gufata amafoto ndetse n’amashusho. Uyu musore uri mu myaka 30 yavukiye mu Rwanda ahiga n’amashuri yisumbuye ariko aza kuhava afite imyaka 14 ajya gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akigera muri Amerika yatangiye kwiga ibijyanye no gufotora ahitwa The Hallmark Institute of Photography. Nyuma nibwo yaje gufungura kompanyi ye yitwa Egide Images atangira kujya yerekana ibikorwa bye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Muri 2017 ubwo yaganiranaga n’ikinyamakuru cya The new times yavuze ko nubwo amaze igihe yiga ibijyanye no gufotora ntaho aragera hakomeye kuko uko bukeye arushaho kwiga ibindi byinshi.

Ati “Ndacyika kandi nkeneye kugira ubundi bumenyi bwisumbuyeho nk’umuhanzi rero bisaba guhanga udushya kugirango urusheho gutera imbere. Gufotora ni ibintu bisaba kugira igitekerezo cyawe bwite kandi bigahura n’ikoranabuhanga.”

Mbabazi yarushijeho kumenyekana mu Rwanda bitewe nuko yakundanye na Miss Rwanda 2012. Ubu ni umugore we babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki kigo cyamuhaye akazi cyatangiye gukora mu 1986 gishingwa n’umuryango utagamije inyungu witwaga Maine Medical Center ufatanyije na University of Southern Maine hamwe n’umujyi wa Portland. Bitewe n’iterambere kimwe n’imihindagurikire y’ikoranabuhanga ngo byatumye bahindura izina bitwa Portland Media Center. Ubu ni ikigo gikora ibikorwa binyuranye harimo na Sitasiyo ya Televiziyo.


Mbabazi Egide ni umugabo wa Miss Aurore

Bimwe mu bikorwa bya Egide

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO