Mbappe uri ku ibere muri PSG yamaganiye kure abamushinja gushaka kwirukanisha abakinnyi 14 barimo na Neymar

Rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappé nyuma yo gusinya amasezerano mashya yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze iminsi avugwa ko yashatse kwirukaniisha abakinnyi barimo Neymar hamwe n’umutoza n’abandi bakinnyi bagera kuri 14.

Mbappe yafashe umwanzuro wo kuguma mu ikipe ya PSG nyuma yo gutera umugongo Real Madrid yari yarabanje kwikirigita igaseka izi ko izamwegukana.

Uretse amafaranga y’umurengera uyu musore yahawe ngo harimo kandi no kugira ijambo rikomeye muri iyi kipe harimo n’ibijyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi.

Ikinyamakuru Mundo Deportivo gisanzwe cyandikirwa mu gihugu cya Espagne kivuga ko ububasha Mbappe yahawe ngo harimo no kwirukanisha abakinnyi adashaka mu ikipe ya Paris Saint Germain.

Mu bavugwa harimo rutahizamu Neymar Jr n’umutoza Mauricio Pochettino, hamwe na Idrissa Gueye hamwe na Ander Herrera.

Ibi bikimara gusohoka mu itangazamakuru Mbappe yahise abyamaganira kure aho yabiteye utwatsi ahamya ko ari amakuru y’ibihuha.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO