Mbere yo kwerekeza muri Libya Haruna Niyonzima yasobanuye impamvu abakinnyi b’Abanyarwanda badatinda hanze iyo bagiye gukinayo

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Libya yamaze gutangaza impamvu zituma abakinnyi b’Abanyarwanda iyo bagiye gukina hanze badatindayo ndetse ibi yabivuze mbere yo gusohoka mu gihugu.
Kapiteni Haruna Niyonzima yatangaje ko hari igihe abakinnyi b’Abanyarwanda babura ukwihangana kugirango babashe kwitwara neza ndetse ngo ibi bibagiraho ingaruka zikomeye.
Uyu mugabo Haruna Niyonzima amaze igihe kitari gito akina umupira ku rwego rwo hejuru ndetse benshi bakomeje kuvuga ko ashaje nyamara bamwe batunguwe no kumva hari amakuru avuga ko uyu mugabo asubiye gukina hanze y’u Rwanda gukina mu gihugu cya Libya.
Haruna Niyonzima agiye gukina hanze y’u Rwanda atandukanye n’ikipe ya As Kigali ndetse uyu mukinnyi yanyuze mu makipe anyuranye arimo Etincilles,APR FC,Rayon Sports,Simba SC,Yanga Africans,AS Kigali n’andi atanduykanye.
Haruna Niyonzima yasimbuye Karekezi Olivier mu ikipe y’igihugu Amavubi kuba Kapiteni ndetse uyu mukinnyi yakomeje kuyobora bagenzi be igihe kitari gito mu ikipe y’igihugu.